Yamuzirikanye: Kenny Sol yahaye icyubahiro umuhanzi w’umunyarwanda uherutse kwitaba Imana, bikora abatari bake ku mutima.
Kenny Sol uri kubarizwa muri Canada, mu mpera z’icyumweru turangije yakoreye igitaramo cye cya mbere mu Mujyi wa Montreal. Ni igitaramo uyu muhanzi yaserutsemo yambaye imyenda iriho amafoto ya Young CK uherutse kwitaba Imana.
Ni imyenda uyu musore yaserukanye mu gitaramo yakoreye i Montreal icya mbere akoreye muri Canada, cyagiye kuba amatike yamaze gushira ku isoko.
Kenny Sol yabwiye IGIHE ko yanyuzwe bikomeye n’uburyo abatuye mu Mujyi wa Montreal bitabiriye igitaramo cye abashimira uko bamwakiriye.
Ati “ Ni ibyishimo kuri njye, nanyuzwe n’uburyo abakunzi banjye bitabiriye iki gitaramo, cyagiye kuba amatike yashize ku isoko, yego ntabwo aho cyabereye ari hanini cyane ariko byibuza abateganyijwe kuhuzuza bari buzuye.”
Kenny Sol yavuze ko yahisemo guserukana umwenda uriho amafoto ya Young CK uherutse kwitaba Imana mu rwego rwo kumuha icyubahiro cyane ko yari umuhanzi mugenzi we.
Nyuma y’iki gitaramo, Kenny Sol ategerejwe gutaramira mu Mujyi wa Ottawa undi mujyi uyu muhanzi ategerejwemo.
Kagahe Ngabo Calvin, wamamaye mu ndirimbo nka ‘Umugabo’, ‘Umurava’ n’izindi nyinshi yitabye Imana muri Nzeri 2023.
[amafoto]