in

Yampano yaciye bugufi asaba imbabazi Marina nyuma y’ibibazo by’indirimbo ‘Urw’agahararo’

Yampano yasabye imbabazi Marina nyuma y’ibibazo byavutse hagati yabo bijyanye n’indirimbo bahuriyemo yitwa Urw’agahararo. Iyi ndirimbo yari yasohowe n’uyu muhanzi nta mashusho yayo, ibintu bitashimishije Marina, byatumye asaba ko isibwa kuri YouTube.

Mu gihe Marina yari amaze iminsi atishimiye uko iyo ndirimbo yasohotse, Yampano we yabanje kugaragaza uburakari, avuga ko Marina yamugiriye nabi. Ibi byatumye Marina nawe asobanura impamvu yatumye asaba ko iyo ndirimbo isibwa, avuga ko byari mu nyungu z’iterambere rye nk’umuhanzi kuko indirimbo yasohowe mu buryo butari bwumvikanyweho.

Nyuma yo kubona ko ikibazo cyafashe indi ntera, Yampano yahisemo kwicisha bugufi asaba imbabazi Marina. Mu magambo ye, yavuze ko amwubaha kandi amukunda, yongeraho ko atashakaga ko ibintu bigera aho byageze. Yanashimangiye ko Marina ari impano ikomeye kandi abasaba bose gukomeza kumushyigikira.

Nubwo Yampano yasabye imbabazi, indirimbo Urw’agahararo yamaze gusibwa kuri YouTube. Icyakora, birashoboka ko mu gihe baba bumvikanye, bashobora kongera kuyisohora mu buryo bwiza bumvikanyeho.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bavugaga batarabona! Vestine arekuye Amafoto y’uruhehemure yerekan ukuntu aberewe n’igisuko (Amafoto)

Isengesho rya Nzovu asabira Rocky Kimono umugore rikomeje kwigarurira imihanda (video)