Polisi yo muri Leta ya Ogun muri Nigeria yatabaye umukobwa w’imyaka 14 wari warashowe mu buraya ku gahato. Uyu mwana yatangaje ko yaryamanaga n’abagabo 10 kugeza kuri 12 buri munsi. Yavuze ko yavuye muri Leta ya Akwa Ibom tariki ya 29 Mutarama 2024, nyuma yo kwizezwa akazi ko gucuruza. Nyamara, akigera muri Ogun, yahatiwe gukora uburaya ku gahato.
Uyu mwana yafashwe n’abashinzwe umutekano ba Amotekun Corps tariki ya 12 Gashyantare 2025, mu gikorwa cyo gutabara abakobwa bahohoterwaga mu gace ka Ifo. Muri iki gikorwa, hafashwe abagore 15 barimo Idem Joy, bakekwagaho kuba abakoresha babo. Aba bakobwa bari baragizwe indaya ku gahato muri hoteli yitwa Railway Line Hotel, iherereye mu gace ka Old Bank Road.
Abashinzwe umutekano bafashe amafaranga 819,600 naira (asaga 550,000 Frw), udukingirizo twinshi, imiti, ibinyobwa bitera imbaraga n’ibindi bikoresho byakoreshwaga mu bucuruzi bw’abo bakobwa. Ubuyobozi bwa Amotekun Corps bwavuze ko aba bakobwa bakomoka muri Leta za Akwa Ibom, Cross River na Delta. Bagombaga gukora indahiro ya gakondo yabahatiraga kuguma muri ubwo buraya, aho bamwe bakuwemo imisatsi, abandi bagafatwa amafoto, ndetse hari n’abakozweho imihango ya gakondo ibatera ubwoba.
Uyu mwana wari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye (JSS3) yavuze ko yategetswe kunywa imiti ituma agira imbaraga zo gukora uburaya. Ati: “Bambwiye ko nzaba umukobwa ugurisha ibintu, ni yo mpamvu naje. Najyanye na mugenzi wanjye witwa Glory, we bamujyanye mu yindi hoteli. Bakigera hano, banyatse umusatsi bavuga ko nimbacika bazawukoresha banyica.” Yakomeje avuga ko umugabo umwe yishyuraga hagati y’ibihumbi 1,000 na 2,000 naira, kandi rimwe na rimwe yakoraga ibihumbi 20,000 naira ku munsi bitewe n’abakiriya baje.
Polisi yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane abandi bashobora kuba bari inyuma y’ubu bucuruzi bw’abantu. Abakekwa bafashwe bagiye gushyikirizwa inkiko kugira ngo baryozwe ibyaha bakekwaho. Ubuyobozi bwemeje ko hashyizweho ingamba zo kurwanya icuruzwa ry’abantu no gutabara abandi bashobora kuba baroshywe muri ubu burobyi.