Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023, Ishimwe Thierry (Titi Brown) yagarutse imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwisobanura kuri ibyo bimenyetso bishya.
Mbere y’uko iburanishwa ritangira nibwo byagaragajwe muri iki kirego hiyongereyemo ikindi cy’indishyi y’akababaro cyaburanwaga na Me Safari.
Uwunganira Titi Brown yongeye gushimangira ko ayo mashusho batayemera kuko “aho yahafatiwe ntihazwi, uwayifashe ntazwi nta nubwo igaragaza niba ari Ishimwe Thierry ari kumwe na MG(umwirundoro wahawe umukobwa mu Rukiko)”.
Ku kirego cy’indishyi, Me Safari yavuze ko baregeye indishyi ya miliyoni 20. Bishingiye kuri raporo ya muganga yagaragaje ingaruka byamuteye harimo agahinda gahoraho, kubura ibitotsi aterwa n’ihohoterwa yakorewe kongeraho n’amafaranga yatanzwe ajya kwa muganga bamuvuza.
Umunyamategeko wunganira Titi yavuze ko bashingiye ku kuba uregera indishyi aba agomba kugaragaza ibimenyetso bifatika kandi bakaba ntabyo bigeze bagaragaza, akaba yanananiwe kubisobanura, bumva bitagahawe ishingiro.
Yahise asaba Urukiko ko mu gihe Titi Brown yagirwa umwere yazishyurwa miliyoni 53 nk’indishyi y’akababaro, harimo miliyoni 48 z’umushahara we w’imyaka 2 amaze afunzwe kuko yakoreraga miliyoni 2 ku kwezi, kongeraho igihembo cy’umwunganira mu mategeko na we yishyuye.
Perezida w’Urukiko yavuze ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023 saa 13h00.’