Umushumba mukuru w’Itorero ry’Abacunguwe (Redeemed Gospel Church), Bishop Rugagi Innocent yakiranywe urugwiro muri Kenya.
Ku wa 11 Nyakanga 2023 nibwo Bishop Rugagi yageze ku kibuga cy’indege muri Kenya, aho yitabiriye igiterane cyiswe “Revival Fire in Kenya” cyateguwe n’umukozi w’Imana Prophet Dr. Joseph Njuguna.
Uyu mushumba usigaye uba mu gihugu cya Canada aho afite itorero, amaze iminsi mu ngendo z’ivugabutumwa kuko yageze i Nairobi akubutse mu gihugu cya Ethiopie, aho yari yitabiriye ikindi giterane.
Iki giterane Bishop Rugagi yitabiriye muri Kenya cyateguwe n’itorero rya Shekinah Glory Tabernacle International.
Ni igiterane giteganyijwe ku wa 14-16 Nyakanga 2023.