in

Yakatiwe amezi abiri muri gereza nyuma y’uko se amwimye ibiryo agashaka kumugirira nabi

Umusore w’imyaka 28 yakatiwe igifungo cy’amezi abiri kubera gukangisha kugirira nabi se.

Benson Musyoka yakanze papa we, Musyoka Kisavu ko azamugirira nabi kubera kwanga kumwitaho nkuko we abitangaza.

Urukiko rwumvise ko ushinjwa (Benson Musyoka) ari umubaji, yahawe na se icumbi ariko akomeza gusaba ko yahabwa ibiryo n’ibindi bikenerwa by’ibanze. Ibyo byose uyu musore yasabaga se ntabwo abishoboye kuko arashaje.

Nyuma gato yo kwiregura ku byaha Benson aregwa, umuyobozi mukuru wa Mombasa, Vincent Adet, yategetse ko Benson Musyoka ajyanwa muri gereza ya Shimo La Tewa GK mu gihe cy’amezi abiri.

Adet ati; “Ntekereza ko ufite imyaka y’ubukure, kandi ntibikwiye ko ukangisha kugirira nabi so, igihe wemeye ibyo wakoze, urukiko ruzagukatira kugeza ku mezi abiri kugirango ukosore imico yawe. ”

Iki kirego cyageze mu biganza by’urukiko nyuma yo kunanirwa kungwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya muri Bayern Munich na Barcelona baza guhura nijoro

Breaking news: Kiyovu Sport FC yashyize igorora abakunzi bayo