in

Yaka Mwana ashobora kumara iyi myaka yose muri gereza azize kamere ye mbi

Gasore Pacifique uzwi nka Yaka Mwana yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu ku bushake.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, abinyujije ku rubuga rwa Twitter aho yavuze ko uyu musore yatawe muri yombi ndetse afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Yaka Mwana akaba arimo gukorwaho iperereza kugira ngo dosiye ye ishyikirijwe Ubushinjacyaha.

Gasore Pacifique wamamaye cyane muri filime Gatarina, naramuka ahamijwe iki cyaha azahanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya igifungo cy’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kiliziya Gatolika yemereye abihinduje igitsina kubatizwa no kubyara muri Batisimu

Haraza gushya: Ibyamamare bibiri muri muzika y’Afurika biri mu Rwanda