Muri Tanzaniya, umukunzi w’umupira w’amaguru, Haji Sunday Manara, yahaye umugore we Rubyana, imodoka nshya nk’impano yo kumuhoza nyuma yo kumushakiraho umugore wa kabiri.
Muri Mata 2022, uyu muvugizi w’ikipe ya Tanzania premier league,Yanga Sports Club yashakanye n’umugore we wa kabiri, Rusha.
Nk’uko Manara abitangaza, ngo yahaye Rubyana imodoka yo kumuhoza amarira, kuko icyemezo cye cyo gushaka undi mugore cyamubabaje cyane.
Ati”Ntabwo ari ibisanzwe kuri njye guha umuntu impano mu ruhame. Dufite umuco twarazwe n’aba sogokuru ko iyo ushatse umugore mushya, umuco w’abaturage ba Dar es Salaam nuko uha umugore wa mbere impano yo kumuhanagura amarira.
Umuco uvuga ko ugomba kumuha impano imbere y’umuryango ninshuti. Iyo urebye ubukwe bwanjye bwa mbere nubwa kabiri, bwavuzwe cyane kuri interineti niyo mpamvu natekereje kumuha impano ku mugaragaro.”
Bwana Manara akomeza avuga ko ubukwe bwe bushya bwababaje umugore we wa mbere, ariko kubera ko ari Umuyisilamu, agomba kubaha inyigisho za Islamu.
Ati: “Ibi ndabikora kugirango ndebe ko abagore banjye bishima nkuko meze. Kurongora undi mugore ufite umwe birababaza cyane. Ntabwo tubikora kugirango tubababaze, ariko ni ku bw’impamvu z’umubiri no kororoka.”
Ku rundi ruhande, umugore we, Rubyana yatangaje ko yishimiye iyi mpano nshya. Ati: “Nk’umugore wa mbere, ntabwo nakiriye we gusa, ahubwo n’abandi babiri bari mu nzira. Nishimiye cyane umugabo wanjye ”.