Abagera ku 1826 barangije muri Kaminuza ya Kigali (UoK), mu cyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu bahawe impamyabumenyi basabwa kujya gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije igihugu.
Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya Kigali, Philibert Afrika yavuze ko ubumenyi batahanye buzabafasha kwitwara neza mu buzima.
Ati “Ubuzima bufite ibintu byiza n’ibibi umuntu agenda anyuramo, iryo jambo twafashe nk’iryo tugenderaho muri kaminuza yacu, ni ukuvuga ko rivuze byose.”
Nkuko bizwi, amasomo mu Rwanda yigirwa mu rurimi rw’icyongereza ariko nyuma y’ubu butumwa bwose, abantu betewe inkeke niba ibyo ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga atari kwikiza abantu kuko uko bigaragara, hari abatagize icyo batahana.
Kuvuga gutyo byatewe n’amajwi yafashwe umwe mu bari basoje muri ayo mashuri ariko akaba atazi kuba yaganira mu rurimi rw’icyongereza yizemo.
Dore amajwi n’amashusho ye;