in

Yahatiwe kujya ku ishuri bituma atwika inyubako bagenzi be bararagamo.

Umwana w’umuhungu w’imyaka 15 y’amavuko yatwitse inyubako abandi bana bararagamo nyuma yo koherezwa ku ishuri n’ababyeyi be atabishaka.

Uyu mwana w’umuhungu wigaga ku kigo cyitwa Accra Academy Senior High School cy’ahitwa Bubuashie mu mujyi wa Accra, muri Ghana yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho iki cyaha bamugeza ku biro bya polisi akacyemera.

Uyu mwana , yemereye polisi ko ariwe watangije uyu muriro kubera ko ababyeyi be bamuhatirije kujya ku ishuri atabishaka.

Ibikoresho bya bagenzi be birimo ibiryamirwa n’imyenda byahiriye muri iyi nkongi y’umuriro yatewe n’uyu mwana ubugira 3.

Polisi yahishe izina ry’uyu munyeshuri ariko ivuga ko yaguze lisansi mu gacupa k’amazi kuri sitasiyo ya lisansi iri hafi y’iki kigo ahita aza atwika aho abanyeshuri barara ubwo bose barimo gusubiramo amasomo.

Uyu mwana yavuze ko ariwe wari inyuma y’inkongi zatwitse aho abanyeshuri barara kubera ko ngo ababyeyi be bamuhatirije kujya kwiga aba mu kigo kandi we atarashakaga kwiga ndetse ngo yanabasabye ko yakwiga ataha barabyanga.

Uyu mwana yavuze ko yatwitse iki kigo yizeye ko kizafunga abanyeshuri bose bakiga bataha cyane ko aho barara hari kwangirika.

Uyu munyeshuri yafashwe nyuma y’iperereza ryakozwe n’abayobozi b’ikigo bose bakagusha kuri uyu mwana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo wanjye anca inyuma cyane pe kandi iyo atashye ntatuma turarana andaza muri salon| Mungire inama

Mukobwa mwiza, ese wakwemera kubana n’umusore ukiri imanzi?| Musore, wowe se wakwemera kubana n’umukobwa ukiri isugi? | Tuganire