Umugabo wo muri Kenya yakubiswe kugeza apfuye nyuma yo gufatirwa mu rugo rw’undi mugabo akorakora umugore we.
Nk’uko umuyobozi wungirije wa polisi ufite icyicaro i Nairobi abitangaza ngo nyakwigendera wahawe izina rya James Karma (ntabwo ari izina nyaryo) yizeraga ko yari inshuti n’umugore w’umugabo, akaba yaramaze igihe aryamana n’uwo mugore wubatse.
Nyiri urugo yagiye akeburwa n’abamwe mu bantu ba hafi bamubwira ko umugore we amuca inyuma, nyuma nibwo uyu mugabo yaje gushaka ibimenyetso byimbitse ku byabaye hagati y’umugore we n’uwo wacyekwaga.
Umugabo w’umugore yamuteze umutego, abeshya umugore ko atari buboneka uwo munsi wose kuko umukire we ngo yari yamuhaye akazi kenshi, uyu mugabo yabikoraga kugirango aze kumufata niba koko ibyo yabwirwaga aribyo.
Ikibabaje bivugwa ko uyu nyakwigendera yaje gufatwa mu buriri bw’abandi barimo gukora urukundo n’uwo mugore.
Uyu mugabo yaje gukubitwa inkoni nyinshi kugeza aho ngo n’abari aho bose baje gufasha uwo mugabo wakubitaga gukubita nyakwigendera.
Uwakubiswe yaje kujyanwa kwa muganga ariko ikibabaje haje kumenyekana amakuru ko yapfiriye ku bitaro kubera kuvirirana cyane kw’amaraso ndetse n’imvune yahuye nazo ubwo yakubitwaga.