in

Yaguye muri Base: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru atanze amakuru mashya ku mpanuka y’imodoka ya Kaminuza y’u Rwanda yaguye mu mugezi

Imodoka ya Kaminuza y’u Rwanda (UR-Busogo) Koleji ya Busogo, yakoze impanuka ikomeye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023 ubwo yavaga i Musanze yerekeza mu Mujyi wa Kigali, abantu batatu bahita bahasiga ubuzima abandi batanu barakomereka.

Iyo mpanuka yabaye ahagana saa cyenda n’iminota 20, ubwo iyo modoka yageraga kuri Base ikarenga umuhanda ikagonga umunyamaguru wagendaga iruhande, irakomeza igonga igare ndetse na yo irakomeza igwa mu mugezi wa Base aho umushoferi wayo yahise ahasiga ubuzima.

Iyi modoka yakoreye impanuka mu Mudugudu wa Karorero, mu Kagari ka Buheta, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, yari itwaye abandi bantu bane ariko bo bivugwa ko batabawe bagihumeka.

Umunyamaguru wagendaga iruhande rw’umuhanda ni we utaramenyekana ariko Muhire Jean Marie w’imyaka 20 wari utwaye igare yahise apfa uwo yari ahetse arakomereka.

SP Mwiseneza Jean Bosco, Umuvugizi wa Polise mu Ntara y’Amajyaruguru, yemeje iby’iyo mpanuka ashimangira ko hakomeje iperereza ngo harebwe icyaba cyateye iyo mpanuka.

Yagize ati : “Ni byo koko ku muhanda Musanze-Kigali habereye impanuka y’imodoka ifite GR703C (ni iya UR ishami rya Busogo) itwawe na Bimenyimana (yahise apfa) ari kumwe n’abandi bantu bane barimo Habumuremyi Jean Baptiste w’imyuaka 28, Bibarimana Chrysologue w’imyaka 39 na Nsabimana Félicien w’imyaka 30, kugeza ubu rero turacyakora iperereza ryimbitse kugira ngo turebe icyateye impanuka muri rusange.”

Impanuka ikimara kuba Polisi yahise ihagoboka, imodoka y’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi ikaba ari yo yaje kubarohora.

Abapfuye n’abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Nemba.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yanze ko 2023 imusiga akiri ingaragu! Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda yatereye ivi umukunzi we Umutesi Betty – AMAFOTO

Hakim Sahab uherutse gufasha Amavubi guha isomo rya ruhago Africa y’Epfo, yageze no mu Bubiligi maze abereka ko guhamagwazwa mu ikipe y’igihugu Amavubi batamwibeshyeho