Yagarutse mu muryango we nyuma y’imyaka 51 yari yarazimiye ni uko maze asanga imitungo ye yarigaruriwe ahita afata icyemezo gitangaje.
Umugabo witwa Joseph Odongo, wavuye mu mudugudu yari atuyemo wa Riwa mu Ntara ya Homa Bay afite imyaka 30 mu 1972, yongeye kugaruka mu rugo afite imyaka 81 ku ya 14 Nzeri 2023, umuryango we uratungurwa.
Kugaruka kwe byashyize ku karubanda amakimbirane y’umutungo yavutse mu muryango, igihe kirekire adahari uyu musaza adahari.
Aho Odongo yari aherereye hakomeje kubera amayobera umuryango we mu myaka mirongo itanu ishize, kugeza agarutse muri iyi Nzeri, afite imyaka 81.
Icyamutunguye nuko yasanze umutungo we, harimo n’ubutaka yarazwe, bwarigaruriwe na bamwe mu bagize umuryango we bemezaga ko yapfuye.
Odongo yatangaje ko yahisemo kuzimira imyaka 51 kubera amakimbirane yari yarabaye karande mu muryango.
Umugabo wo muri aka gace uzwi ku izina rya Osir Komollo, yasobanuye ko uyu musaza yabaga i Mombasa mu gihe cyose umuryango we wamushakaga.
Igihe atari ahari, yakoraga akazi ko kwita ku nzu y’umunyamahanga i Mombasa.
Odongo yabisobanuye agira ati: “Numvaga merewe neza ndi i Mombasa kuruta kuba mu rugo iwanjye muri Homa Bay.
Ubwo yari agarutse, nta muntu uri munsi y’imyaka 60 washoboraga kumumenya, ndetse n’umuyobozi waho yagombaga gusaba ubufasha ku basaza kugira ngo amenye neza aho ubutaka bwa sekuruza buri.
Icyemezo cya Odongo cyo kuva mu mudugudu cyaturutse ku kutumvikana n’umwe mu bavandimwe be wapfuye.
Yavuze ko bamwe mu bagize umuryango we bapfuye bazize ayo makimbirane, aho umuvandimwe we ari we wari nyirabayazana w’izo mpfu. Kugira ngo yirinde kuhasiga ubuzima, Odongo yahisemo guhunga.
Intego ye kwari ukujya ahantu kure cyane mu gihugu, bigatuma umuryango we bigorana kumukurikirana.
Nyuma yo gushyingura ababyeyi be no gutandukana n’umugore we, Odongo yagumye mu rugo amezi make mbere yo gutoroka.
Yamenyesheje bake mu bagize umuryango we ko agiye ku mucanga wa Sikri, uherereye mu birometero bike uvuye iwe mu gace ka Mbita.
Bamwe mu bagize umuryango we bizeraga ko azagaruka mu rugo nyuma y’iminsi mike, ariko ibyumweru n’amezi byashize nta kanunu ke.
Itumanaho ryari ingorabahizi muri kiriya gihe, kuko nta terefone zigendanwa zari zihari. Uburyo bwibanze bw’itumanaho bwariho kwari ugutuma umuntu. Amaherezo, umuryango wanzuye ko ashobora kuba yarapfuye.