in

Yacecekesheje abavuze ko amushakaho viza! Umuhanzi ugezweho mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we wibera muri Canada (AMAFOTO)

Yacecekesheje abavuze ko amushakaho viza! Umuhanzi ugezweho mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we wibera muri Canada.

Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family yasezeranye imbere y’Imana na Unyuzimfura Cécile, usanzwe utuye hanze y’u Rwanda bari bamaze iminsi bakundana amusezeranya ko nta kindi amukurikiyeho uretse urukundo.

Aba bombi basezeranye imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023 mu rusengero rwa Noble Family Church rwa Apôtre Munezero Alice Mignonne.

Nyuma yo kurushinga bagiye kwiyakirira mu busitani bwa St Paul. Bahati yaririmbiye umugore we ndetse na Yvanny Mpano asusurutsa abari baje gushyigikira uyu muhanzi mugenzi we.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Simba mu murwa! Diamond Platnumz yatangaje amakuru aribushimishe buri wese utuye mu Rwanda

Disi yari agiye atabonye imfura ye! Dj Dizzo wahawe iminsi 90 yo kubaho n’abaganga ariko Imana igakomeza kumwimana yavuze ko agiye kubyara ndetse anasubiza abibaza iherezo ry’ubuzima bwe (AMAFOTO)