in

Yabwiye urukiko ko aho afungiwe muri gereza ya Mageragere yahaboneye ibizazane! Apôtre Yongwe yumvise ibihano bikakaye yasabiwe n’urukiko maze aratakamba anavuga ibizazane yaboneye muri gereza

Hareremana Joseph wamenyekanye nka Apôtre Yongwe ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yabwiye urukiko ko aho afungiwe muri Gereza ya Mageragere bahamwibiye Bibiliya.

Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2024, nibwo Yongwe yaburanye maze agaragariza urukiko ko ibyo akurikiranyweho yabikoze bishingiye ku byo yizera, yizeza ko ashobora kubihindura.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwahamya icyaha Apôtre Yongwe, cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, agahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Bwasabye urukiko kandi gutegeka Apôtre yongwe ko yasubiza amafaranga y’abantu yari yarafashe abizeza ibintu byiza ariko ntibabibone.

Apôtre Yongwe we yahise agaragariza urukiko ko yemera icyaha kandi ko abantu bamuhaye amafaranga nubwo atamenya umubare, yiteguye kuyasubiza, ariko akagabanyirizwa ibihano byaba ngombwa agasubikirwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rurangiranwa mu gusetsa ishundura ashobora guhanirwa uburyo yishimiyemo igitego yatsinze

Indwara za hato na hato nk’umunaniro ukabije n’umutwe udakira bihita bikira! Muri Kigali hageze massage ya ‘hot stone massage’ yari imenyerewe muri Asia iri gufasha abantu benshi kandi ku giciro cyiza