in

Yaburiwe irengero agiye kurongora: Hamenyekanye inkuru y’inshamugongo yakuye abanyarwanda imitima y’umusore wapfiriye muri Zambia ubwo yari agiye kurongora

Hamenyekanye inkuru y’inshamugongo yakuye abanyarwanda imitima y’umusore wapfiriye muri Zambia ubwo yari agiye kurongora.

Tuyishime Samuel wavukaga mu Karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda yitabye Imana nyuma yo kuburirwa irengero ku munsi w’ubukwe bwe.

Uyu musore yapfiriye muri Zambia aho yari yaragiye gushakayo ubuzima.

Ubukwe bwe bwari butaganyijwe taliki ya 28/04/2023, gusa yabuze taliki ya 27/04/2023 bwari gucya agakora umuhango wo gusaba no gukwa.

Hashize icyumweru kimwe uyu musore yaje kuboneka nyuma ariko ntiyatangaza aho yari ari.

Nyuma y’ibyo uyu musore yaje kunywa umuti wica udukoko aho yahise ahasiga ubuzima.

Biteganyijwe Tuyishime Samuel azashyingurwa ku wa Gatatu.

Tuyishime Samuel yari afite imyaka 26 y’amavuko akaba yari umukozi wikoreraga muri Zambia.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gutsindwa ntacyo byari bimutwaye: Lionel Messi yeretswe urukundo rudadanzwe n’umukinnyi nyuma y’umukino (ifoto)

“Musore uzarebe neza utazaba waratuburiwe” B threy yagiriwe inama isumba izindi nyuma yuko byagaragaye ko umugore agiye kubyara nyuma y’amezi 3 gusa babanye