in

Yabonye busi irenze umuhanda, ahita anyuza uruhinja mu idirishya! Umubyeyi wari muri bus yakoreye impanuka i Rulindo igahitana benshi, yakoze igikorwa cy’ubutwari

Ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, impanuka ikomeye yabereye mu Murenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo, ihitana abantu 20, abandi bagakomereka bikomeye. Iyi mpanuka yabaye ubwo bisi nini ya International Express, yavaga i Kigali yerekeza i Musanze, yarenze umuhanda ikagwa mu manga ifite ubujyakuzimu bwa metero 800. Abari hafi y’aho impanuka yabereye bagaragaje amashusho y’abagenzi baryamye ku musozi, bamwe bapfuye, abandi barembeye aho, mu gihe hari abaturage bafashaga gukura abakomeretse.

Muri iyi mpanuka, igikorwa cy’umubyeyi witwa Revocatte cyakoze benshi ku mutima. Uyu mubyeyi, wari muri iyo bisi hamwe n’umwana we w’uruhinja, amaze kubona ko imodoka yacitse ipine igatangira kurenga umuhanda, yahise anyuza umwana we mu idirishya kugira ngo amurokore. Uyu mwana wari utaruzuza amezi 6, yarokotse impanuka, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana niba nyina nawe yarayirokotse. Iki gikorwa cy’uyu mubyeyi cyatangaje benshi, ndetse ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bamugaragarije ubutwari no kumushimira.

Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga, ariko bamwe muri bo bagaragaje ko aho kugira ngo abaturage babatabare, ahubwo babasahuye. Hari abambuwe telefone, mudasobwa, ndetse n’imyenda, aho bamwe bagejejwe kwa muganga bambaye ubusa. Umwe mu barokotse, Jean Damascène Iranzi, yavuze uko byagenze ati: “Ipine imaze gutoboka nibwo imodoka yahise isa nk’ihengama, kandi ihengamira ahantu hari imanga. Ni bwo twagendaga twibarangura, bamwe bakanyura mu madirisha, abandi bagakomezanya nayo. Gusa hari abahasize ubuzima n’abandi barokotse.”

Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 11 Gashyantare, Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse itangaza ko abakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga. Yagize ati: “Turatanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka.” Yanibukije abatwara ibinyabiziga gukurikiza amategeko y’umuhanda kugira ngo impanuka nk’izi zidakomeza gutwara ubuzima bw’abantu.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hari abagejejwe kwa muganga bisanga bambaye ubusa! Abarokotse impanuka yabereye i Rulindo ihitana abantu 20, batanze ubuhamya bw’icyateye impanuka gusa banenga abaje gutabara bakabasahura utwabo

Amavubi y’Abagore mu myiteguro ikomeye yo guhatana na Misiri mu Gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika