in

Wizkid agiye kugaruka i Kigali mu rugendo rwo kumenyekanisha Album ye ‘Morayo’

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Wizkid, agiye kongera gusura u Rwanda nyuma y’imyaka umunani. Wizkid yaherukaga i Kigali mu 2016, aho yaririmbye mu bitaramo binyuranye birimo Mutziig Beer Fest.

 

Kuri iyi nshuro, Wizkid azagera i Kigali ku wa 23 Ukuboza 2024, mu rugendo rwo kumenyekanisha Album ye ya gatandatu yise Morayo, yasohotse ku wa 22 Ugushyingo 2024. Iyi Album yayituye nyina, Juliana Morayo Balogun, witabye Imana muri Nzeri 2023. Nubwo azagirana ibiganiro n’abahanzi b’imbere mu gihugu, nta gitaramo ateganya gukora.

 

Wizkid, uzwi mu ndirimbo nka Socco, Fever, na Brown Skin Girl, amaze gukorana n’ibyamamare nka Drake, Beyoncé na Chris Brown, ndetse akunzwe mu njyana ya Afrobeat.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nel Ngabo yahakanye abavuga ko adahabwa umwanya uhagije muri Kina Music

Kiyovu Sports mu bibazo byatewe n’amakosa ya Mvukiyehe Juvenal