in

Watsindira arenga million 10 Frw niba wabasha kumara ukwezi waraciye ukubiri na ‘Smartphone’ yawe (Dore icyo bisaba)

Watsindira arenga million 10 Frw niba wabasha kumara ukwezi waraciye ukubiri na ‘Smartphone’ yawe.

Nyuma yo kubona ko muri iyi minsi telephone zigezweho(Smartphone) zagize abantu imbata, kompanyi ya Siggi’s Daily iherereye iherereye New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika yashyizeho gahunda iteye itya.

Iyi kompanyi isanzwe ikora ibya yahurute, yateguriye ibihumbi $10 (ni kuvuga arenga million 10 Frw), abantu bakwemera gutandukana na Smartphone zabo ukwezi kose.

Iyi ni imwe muri gahunda iyi kompanyi yazanye mu cyo bise ‘Siggi’s Digital Detox Program’ igamije gufasha abantu kudakomeza kugirwa ingaruzwamuheto n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Icyo bisaba ni iki? Abantu bifuza guhatana muri iki gisa n’irushanwa, bari gutanga inyandiko itari munsi y’amagambo 100 (essay) ku rubuga rw’iyi kompanyi, isobanura neza impamvu bumva bashaka kujya muri iri higanwa, abanyamahirwe icumi akaba aribo bazemererwa bitarenze tariki 31 Mutarama uyu mwaka.

Dore uko bizagenda ku bazafatwa:

1.Guhabwa ikarito ushyiramo Smartphone yawe ikabikwa.

2.Guhabwa telephone itari Smartphone ku buryo wakomeza guhamagara.

3.Guhabwa Sim-card iriho inite zo guhamagaza ukwezi kose.

4.Guhabwa yahurute za Siggi’s wanywa mu mezi atatu yose.

5.Ndetse no guhabwa ibihumbi $10 nk’igihembo igihe waba watsinze.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kiyovu Sport yafungiwe amazi n’umuriro na FIFA

Bigaragarira buri umwe! Umwe mu ba Miss b’u Rwanda aratwite