Uwizeyimana Sylivester uzwi cyane ku izina rya Wasili, usanzwe ari umukozi wa Rayon Sports n’umunyamakuru w’ikiganiro Rayon Time, yashyize hanze indirimbo nshya yise “11 ni abazungu”, ayihimbira ikipe ye y’ibihe byose, Rayon Sports.
Iyi ndirimbo igaragaza uburyo Gikundiro yitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino, yereka andi makipe uburyo yanyuze mu matsinda iyatsinda nta mbabazi. Mu magambo ayirimo, Wasili avuga uburyo Rayon Sports yagiye itsinda amakipe atandukanye, akemeza ko igikombe cya shampiyona cyari mu biganza byabo.
Mu buryo bw’urwenya, Wasili asoza iyi ndirimbo avuga ko mu isoko ry’igura n’igurisha, Rayon Sports yaguze umuti w’amaso naho andi makipe akagura umuti w’amenyo, agaragaza ko Rayon Sports ireba kure mu gihe andi makipe ari mu mwijima.
Wasili akomeje kwerekana urukundo rudasanzwe afitiye Rayon Sports, akaba abaye uwa mbere mu bafana b’iyi kipe ukoze indirimbo iyihimbiwe ku giti cye.
Yirebe unyuze hano