Abahanga bagenda bagaragaza ibìntu bitandukanye benshi batazi.Hari abantu rero bagira inyinya ,cyangwa umwanya uza mu menyo y’imbere.Ibi rero hari icyo bisobanuye ku bantu bafite inyinya ndetse n’imyitwarire bagira.
Bivugwa ko abafite inyinya:
Bagira amagambo menshi
Abantu bafite inyinya bavugwaho kuvuga cyane byo gusabana na bagenzi babo. Ntabwo amagambo yo kubwira bagenzi babo abakamana.
Bakoresha neza amafaranga
Abantu bafite inyinya barizerwa cyane mu mikoreshereze y’amafaranga. Amafaranga babonye/bafite, babasha kuyabyaza umusaruro mwiza.
Bitwara neza mu kazi
Mu bijyanye n’akazi, abantu bafite inyinya bakunze kugira umuhamagaro, bakagakora neza, kagatanga umusaruro. Baba urugero muri bagenzi babo.
Ari abahanga
Bivugwa ko umuntu ufite inyinya arangwa n’ibikorwa byuje ubwenge ndetse n’udushya (creativity).
Bigirira icyizere kandi bakagira umwete
Mu kazi kabo, ntabwo bacika intege kuko baba bizeye ko bashoboye ndetse bagera ku ntego. Mu gihe bahuye n’inzitizi (challenges), bagerageza kubicamo bemye.