in

Wari uziko umuherwe Bill Gate akunda abakozi b’abanebwe? Menya impamvu ibimutera.

Uyu muherwe wamaze imyaka myinshi ari uwa mbere ku isi avuga ko buri muntu yagakwiye guha akazi abakozi b’abanebwe ndetse kuri we ngo iyo yamaze kumenya ko uri umunebwe mu mibereho yawe ahita aguha akazi ndetse burigihe akajya akugenera inshingano zikomeye cyane mukazi.

Ku isi abantu benshi usanga niba ukunda gukererwa cyane bakwita umunebwe, niba ukunda kuryama cyane bakakwita umunebwe ndetse abantu bakareba wa muntu ubyukira muri za siporo nyinshi bakavuga ko ati ntureba umuntu utari umunebwe. Sibyo gusa hari abantu kandi bakunda gufata ibiri hafi yabo mbese ugasanga badashaka ikintu kibagora, ariko se mu by’ukuri ibi byagakwiye kwitwa ubunebwe cyangwa ahubwo nayandi mahirwe?

Nyamara uko imiterere y’isi igenda ihinduka ikoranabuhanga rikaza, kuri ubu bivugwa ko abitwa abanebwe aribo bashobora kuzashobora kuba kuriyi si biboroheye, nukubera ko mu isi turimo y’ikoranabuhanga hadakenewe gukora cyane ngo ubeho, ahubwo hakenewe gukoresha ubwenge bwinshi, kuko nubundi birangira harebwe umusaruro byatanze ntiharebwa ingufu zakoreshejwe. Kubwa Bill Gates we yemera ko abanebwe bakora akazi neza kuko umunebwe iyo umuhaye akazi gakomeye kandi abizi neza ko kamureba agerageza inzira zose za hafi zishoboka ngo asoze akazi ke vuba hashoboka.

Kubwa Bill Gates rero ngo uramutse ukoze ibyo yagusabye icyo areba nuko wabikoze neza, ntabwo areba ko wabinyujije mu nzira zateganyijwe, Gates rero we yemera ko niba wumva ufite ubunebwe uba ukeneye kuruhuka bihagije kandi kuruhuka ningombwa mukazi kose ndetse ko niyo uri kuruhuka bituma utekereza neza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video isekeje: Ndimbati yarose bongereye iminsi ya Guma mu rugo araturika ararira 🤣🤣

Hadutse ikindi cyorezo kibasira abakize Covid-19.