Ku munsi wejo nibwo twabagejejeho inkuru yuburyo hari umushinwa uba mu karere ka Rutsiro ukubita abanyarwanda abaziŕitse ku misaraba kuri ubu uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi.
Nyuma y’amashusho twakeshaga BTN Rwanda, hari undi wari watanze amakuru ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko byabereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura, Akagali ka Kagano. Mu mashusho yasakajwe, harimo abantu bambaye imyenda igaragaza ko bakorera ikigo ALI GROUP HOLDING LTD.
Ku ruhande, haba humvikana amajwi asa n’ayumvikanisha ko uwo mugabo yaziraga kwiba umucanga, ibyo avuga akabisobanurira umushinwa nawe agahondagura.
Uwo mugabo ukubitwa umugozi, bamuhatiraga kuvugisha ukuri akemera icyaha, akavuga n’aho “amabuye y’agaciro” yavanyemo yayajyanye, yajijinganya gatoya agakubitwa umugozi wo mu mutwe.
Yumvikana atakamba ati “Ntabwo nzongera mwa babyeyi mwe.”
Kuri ubu Polisi y’u Rwanda yaje kwemeza ko abantu babiri “harimo n’ugaragara muri aya mashusho, bakekwaho gukubita Niyomukiza Azalias na Ngendahimana Gratien, bafashwe, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro, mu gihe inzego zibishinzwe zigikomeje iperereza.”
Uyu mwera ngo yitwa Kevin aha ni muri @RutsiroDistrict #Mukura #Kagano company: ALI GROUP HOLDING LTD ngo ni uku ahana abakozi baziritse ku misaraba, abakubiswe kuri ubu ngo barembeye mu bitaro, ibindi agapira ngahaye @RIB_Rw @JRuhunga @RwandaLabour @UrugwiroVillage @Rwandapolice pic.twitter.com/xOqquxseD0
— Ibarushimpuhwe Kevin 🇷🇼🇺🇬 (@Ibarushimpuhwek) August 30, 2021