Wa munyamakuru wagiye mu mahanga yasimbuwe

Nyuma y’aho umunyamakuru wimikino kuri Fine FM , Horaho Axel yerekeje muri America guturayo n’umugore we kuri ubu yamaze gusimburwa.

Mu ijoro ryakeye ryo kuwa 5 tariki 26 Kanama 2022 nibwo uyu munyamakuru na Masera Nicole Nirira berekeje muri USA guturayo.

Mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022 , Abanyamakuru Muramira Regis na Niyibizi Aime bemeje ko umusimbura wa Horaho Axel azaba ari umukobwa uzatangira gukora kuwa mbere tariki 29 Kanama 2022.