in

Wa mukobwa witwa Ruth wigeze guterwa inda na Theo Bosebabireba bigatuma atongera kujya gusenga, yatekewe imitwe n’umugabo we amuta mu nzu anatwite

Wa mukobwa witwa Ruth wigeze guterwa inda na Theo Bosebabireba bigatuma atongera kujya gusenga, yatekewe imitwe n’umugabo we amuta mu nzu anatwite.

Mu mpera z’umwaka wa 2018 nibwo inkuru y’umukobwa watewe inda n’umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba yakwirakwiye hanze.

Icyo gihe uwo mukobwa witwa Muhayimana Ruth wari ufite imyaka 24 byavugwaga ko atakijya gusenga kubera ko yatewe inda na Theo Bosebabireba ubwo yajyaga gukorera igitaramo mu gace k’iwabo.

Uyu Muhayimana, nyuma yo kubyara umwana wa Theo Bosebabireba yaje guhura n’ibibazo aho byavuzwe ko ari amarozi, kuko inda ye yaje kubyimba iba nini cyane bivugwa ko yuzuyemo amazi, yaje no kunyura mu bitangazamakuru bitandukanye asaba ubufasha, kugeza kuri ubu akaba ahamya neza ko yakize.

Muri ubwo burwayi bwe, JB Rwanda ivuga ko aribwo yaje guhura n’umusore wamwitayeho cyane icyo gihe witwa Bobo, akamuba hafi amurwaza kugeza ubwo ubwo bushuti bwaje kuvamo urukundo, yewe baza gukora ubukwe mu mpera z’umwaka wa 2022 mu kwezi kwa Ugushyingo babana nk’umugore n’umugabo

Amakuru aravuga ko ngo uyu Bobo amenyana na Ruth yamwiyegereje cyane kubera ko yari azi mu itangazamakuru, ashaka ko nibamara kumenyerana no kubana bazakora umuyoboro wa youTube ukamenyekana cyane, dore ko ngo uyu Bobo mbere yari umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.

Amakuru JB Rwanda ivuga ni uko uyu mugabo Bobo yamaze guta uyu mugore Muhayimana, akanamuta asize amuteye inda, icyakora mu kugerageza kuvugana na Muhayimana, abajijwe ibi byose yavuze ko nta kintu ashaka kubivugaho, abajijwe niba ibiri kumuvugwaho ko Bobo yamusize akanamusiga atwite, Muhayimana yagize ati “ibyo nta kintu nshaka kubivugaho na gitoya.”

Muhayimana Ruth yavuze cyane mu itangazamakuru kubera Theo Bosebabireba, aho ngo ubwo yahagurukaga mu giterane ashima Imana ko yabonye ibikoresho by’ishuri nyuma yo kwibwa, Bosebabireba yamusabye kumufasha, nyuma akamwiyegereza akamufasha akaba aribwo yamuteye inda, icyakora uyu mukobwa akaza kuvuga ko abikojeje Theo yamubwiye ngo abage yifashe.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agiye kwiyorera nta miyaga! Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi wabiciye bigacika mu ikipe ya Rayon Sports yabonye ikipe nshya mu gihugu cya Morocco

Noneho ibyo Bruce Melodie agiye gukora biratuma abandi bahanzi basigara basiganuza: Umuhanzi Bruce Melodie yamaze impungenge abakunzi be maze ahita atangaza inkuru idasanzwe abantu batari babonesha amaso yabo