in

Wa mukobwa wasabye Sugira Ernest kumutera inda yongeye gushimangira ko akibishaka(VIDEO).

Wa mukobwa w’umuhanzikazi waciye ibintu mu minsi yashize witwa Noëlla Izere, nyuma yo gusaba ko Sugira Ernest amutera yavuze ko afana cyane uyu mukinnyi ndetse ko amuhaye umwana byaba byiza kuko ngo ntayindi mpano iruta kubyarira umuntu.

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru zacu zatambutse Noëlla Izere yakije umuriro ku mbuga nkoranyambaga ubwo yatangazaga ko yifuza kubyarana na Rutahizamu Sugira nyuma yo guhesha intsinzi ikipe y’igihugu Amavubi muri CHAN 2020 ubwo yatsindaga igitego cyatumye amavubi agera muri 1/4.Uyu mukobwa aganira na ISIMBI TV yabajijwe icyatumye asaba Sugira Ernest kumutera inda avuga ko yagize ibyishimo byinshi bitewe nibyo yaramaze gukora maze na we abona hari igihembo yamuha,Uyu mukobwa yagize isoni zo kubishimangira neza, avuga ko byose biri mu busizi ariko ,impano iruta iyindi waha umuntu ari ukumubyarira.

Yagize ati:”Hari igihe umuntu wumva ngo yagabiye undi inka cyangwa ikindi kintu gitandukanye,ariko kuba wabyarira umuntu ni ikintu gihebuje cyane.Nafashwe n’amarangamutima numva ntayindi mpano namuha..gusa wenda nzayivunjamo ikindi kintu..nabyo ni ubusizi”.

Reba ikiganiro kirambuye Noëlla yagiranye na ISIMBI TV ukanze kuri video iri hasi hano:

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Viviane ubyibushye yatawe muri yombi aratsimbarara cyane|Yariye karungu(Video).

Amayobera mu bakobwa bari kwiyamamariza kuba Miss Rwanda 2021 harimo n’abatagaragara amasura.