Wa muhanzi wasimbutse imodoka ya Polisi iri kugenda, yagiye gufata umukobwa we ku ishuri ngo bajye gusangira ibya saa sita bituma abanyeshuri bamwuzuraho kubera ukuntu bamukunda.
Umuhanzi ugezweho muri Uganda, Alien Skin yagiye gufata umukobwa we ku ishuri kugira ngo bajye gusangira ibya saa sita gusa abanyeshuri b’ikigo bose bahise bamwuzuraho.
Mu mashusho ari kuzenguruka hirya no hino, Alien aba ari kwinjira mu kigo maze abanyeshuri bakamushagara ari benshi cyane bashaka kumukoraho.
Alien ni umuhanzi w’umunyadushya muri Uganda aho aherutse gusimbuka imodoka ya Polisi iri kugenda.
Patrick Malwana wamenyekanye nka Alien Skin ni umubyeyi w’abana babiri (umuhungu/umukobwa) yabyaranye n’umugore we, Nalongo Nantongo.
[videwo]
That moment when Alien skin takes Lunch for his Child pic.twitter.com/FBTl4aWJcm
— LUGAMIDIA 🇺🇬 (@konde_fibs) November 13, 2023