Wa mugore we nawe wa mukobwa we, umugabo cyangwa umusore ntazigira akwibagirwa niba uzi gukora ibi bintu 5.
1. Gutega amatwi no kwishyira mu mwanya w’abandi : Abagabo bakunda abagore babatega amatwi ndetse bishyira mu cyimbo cyabo bakumva ko umuntu ashobora gukosa.
2. Abagabo bakunda abagore bashyigikira intego zabo : Abagabo iyo babonye abagore babashyigikira ku ntego zabo baba basa nkababonye zahabu.
3. Gushimira ku bw’Ibintu bito : Abagabo bakunda abagore badashimira aruko bagombye kubona ibya mirenge.
4. Kumenya gutanga ubwigenge : Abagabo bakunda abagore babaha ubwigenge, hari ubwo usanga utuntu twose umugabo akoze hari umugore uba ushaka kudukontorora, uwo rero abagabo bamwanga kubi.
5. Kuba uzi gushyigikira ibyo akora: Abagabo babikunda cyane iyo umugore ashyigikiye ibyo akora akamwereka ko amwishimiye ndetse akajya amugira n’inama.