in

Wa mugore wahagaritse ubukwe i Kigali avuze byinshi bitari bizwi(VIDEO)

Ku cyumweru gishize nibwo byabaye nkibitangaza ku mbuga nkoranyambaga ubwo hasakazwaga amashusho yumugore washatse guhagarika ubukwe i Kigali nyuma yo gushinja umugabo be ko babyaranye abana batanu akabata.Bamwe baketse ko ari ikinamico cyangwa filime ariko ni ukuri dore ko uyu mubyeyi na we akomeza kubihamya.

Mu kiganiro yagiranye na Igihe bakanagishyira kuri Youtube Uyu mugore yatangaje ko yagiye guhagarika ubukwe atagamije gusezerana n’uyu mugabo babyaranye abana batanu, ahubwo ko yashakaga gusubizwa abana be babiri muri batanu babyaranye akanamugaragariza uko azajya abaha indezo.

Uyu mudamu witwa Dukuzumuremyi yavuze ko yamenyanye na Niyonsaba Innocent mu 2011 ari nabwo babyaranye umwana w’imfura.

Nyuma yo kubyarana batarabana, baje kwiyemeza kubana ariko badasezeranye imbere y’amategeko cyangwa indi mihango iyo ariyo yose ijyanye n’ubukwe.Mu myaka umunani bamaze babana, babyaranye abana batanu barimo impanga ebyiri. Bari batuye mu karere ka Nyagatare, ariko baje kwimukira i Rwamagana nyuma y’uko umugabo ahinduriwe imirimo.

Bakigera i Rwamagana, Niyonsaba yasabye umugore we ko yakwimukira mu mujyi wa Kigali akajya amusura mu mpera z’icyumweru.

Dukuzumuremyi yavuze ko umunsi umwe umugabo we yaje kumusaba ko abana b’impanga bari baherutse kubyara yabajyana kwa Sekuru i Nyagatare.

Nyuma y’imyaka mike, Dukuzumuremyi yaje gusama inda y’izindi mpanga ari nabo bato aheruka kwibaruka, bihurirana n’uko umugabo we yasezerewe ku mirimo ubuzima buba bubi kurushaho.

Dukuzumuremyi avuga ko mu 2019 aribwo yabuze umugabo we wagiye nta makimbirane bafitanye nta n’umwuka mubi uri mu rugo iwe.

Mu gihe yari atwite inda nkuru yitegura kwibaruka impanga, Dukuzumuremyi yabwiwe ko umugabo we yakoze impanuka ya moto ndetse arembeye mu bitaro bya CHUK.

Muri icyo gihe uyu mugore avuga ko ngo yaje kumenya amakuru ko umugabo we arwajwe n’indi nkumi.

Kuva mu 2019 ubwo uyu mugabo yakoraga impanuka kugeza agiye gukora ubukwe n’indi nkumi, Niyonsaba yari yarataye urugo rwa mbere.

Ati “Namenye ko arwajwe n’indi nkumi kandi bishoboke ko ari iyi basezeranye, kuva arwaye kugeza magingo aya ntitwongeye kubana.”

Avuye mu bitaro, Niyonsaba yabwiye umugore we ko agiye kurwarira iwabo Nyagatare kugira ngo abanze akire neza.

Uyu mugore wari ukimara kubyara impanga, yaje gusohorwa mu nzu yabagamo i Kigali kuko atari afite ubushobozi bwo gukomeza kuyishyura.

Nyuma yo kwirukanwa mu nzu, Dukuzumuremyi yafashe icyemezo cyo gusanga umugabo iwabo kuko ariho yari yaramubwiye ko atuye.

Dukuzumuremyi avuga ko yakubiswe n’inkuba asanze yarabeshywe n’umugabo kuko iwabo atahamusanze. Ngo yahisemo kuguma kwa Sebukwe kuko nta handi yari afite ho kujya.

Aha yahabaye iminsi itari mike kugeza ubwo kwa Sebukwe bafashe icyemezo cyo kwirukana uyu mugore bamusaba kujya iwabo.Aho gutaha, Dukuzumuremyi yafashe icyemezo cyo kujya gushakishiriza mu karere ka Rwamagana aho abayeho aca inshuro.Dukuzumuremyi avuga ko yaje gutungurwa no kumva inkuru y’uko uwari umugabo we agiye gusezerana n’indi nkumi, ndetse n’imihango yo gusezerana imbere y’Umurenge, gusaba no gukwa yarangiye.

Dukuzumuremyi avuga ko yahisemo kujya kwitambika ubu bukwe kuko atari afite andi mahitamo.

Ati “Mbere y’uko asezerana yagombaga kubanza kugaragaza uburyo abana twabyaranye bazitabwaho, uko baziga ndetse n’ubuzima bwa buri munsi.”

Ikindi cyatumye ajya kwitambika ubu bukwe ni uko yifuzaga ko abana be bari kwa Sebukwe yakongera akabahabwa akabirerera..

Ati “Njye sinifuza umuntu wanderera nkiriho, nibampe abana banjye mbarerane n’abandi.”

Ubwo yageragezaga kuburizamo ubu bukwe, yagiranye ibiganiro byimbitse n’umupasiteri wari ugiye gusezeranya uwahoze ari umugabo we, nyuma yo kumva impande zombi iri sezerano ryarahagaritswe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Agace Miss Bahati yateretaniyemo n’umukunzi we niho bagiye gukorera ubukwe.

Sandra wamamaye muri filme nyarwanda yashyinguwe.