Umushoferi witwa Charles Polevich w’imyaka 72 wagonze Papa wa Nick Minaj yakatiwe n’urukiko igifungo cy’umwaka umwe muri gereza.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2022, aho uyu mushoferi wagonze Papa wa Nick Minaj akitaba Imana yahamwaga n’icyaha. .
Charles yagonze Papa wa Nick Minaj mu mpanuka yabereye ku kirwa cya Long Island mu Mugi wa New York muri Leta zunze ubumwe z’America.
Charles wemeye icyaha cyo kuva ahabereye impanuka yahitanye Se wa Nick Minaj ndetse akagerageza no gusibanganya ibimenyetso yaciwe amadorari 5,000 ndetse n’uruhushya rwe rwo gutwara ruhagarikwa mu gihe kingana n’amezi atandatu.
Carol Miraj, Mama wa Nick Minaj yabwiye The New York Post ko atigeze anyurwa n’igihano uwagonze umugabo we yahawe.
Kugeza ubu Nick Minaj uherutse gutangaza ko yashenguwe n’urupfu rwa Se ntacyo arabivugaho.