in

Wa mubikira warongowe n’umukozi wabo avuze amagambo ababaje

Hashize iminsi havugwa inkuru isa n’itangaje y’umukobwa wari umubikira uherutse gushyingiranwa n’umusore w’imyaka 18 nyuma yo kwiyambura ikamba ry’abihaye Imana.Kuri ubu uyu mubikira akaba yatangaje amagambo akora ku mutima.

Ubwo baganiraga bababajije igihe bamenyaniye bwa mbere, Fabrice avuga ko we na Christine bamenyanye mu mwaka wa 2015, bivuguruza ibyavuzwe ko bamenyanye ubwo yari umubikira, avuga ko yamubonye bwa mbere ari umukobwa ubwo yari yaje muri ako gace yaje gusura abantu, kubera ko iwabo wa Christine ari muri Nyaruguru mu murenge wa Ruramba, amubona ubwo bari bagiye gukura ibijumba, baramenyana ari nabwo batangiye kuvugana.

Fabrice yavuze ko we yize amashuri ariko ntabashe kuyarangiza, kubera ko yagarukiye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri aya mashuri yitwa nine years basic education aho yigaga uburezi, naho Christine we avuga ko yize abanza ndetse n’ayisumbuye kuri group scholaire ya Runyombyi, ahantu bita muri Ciri, gusa aho yahize icyiciro rusange, naho amashuri makuru ayiga mu murenge wa Mata, aho yigaga HEG muri group scholaire st Michel Rwamiko.

Fabrice avuga ko bwa mbere ashaka amafranga yatangiye kwiga gutwara moto, kuburyo yajyaga mu muhanda kuroba igihe umuntu yamutije moto. Yakomeje avuga ko afite imyaka 19. Mu gihe Christine we umuhamagaro wo kwiha Imana yawugize ubwo yari afite imyaka 15 akabikunda, kuko ababikira n’abapadiri yabonaga batanga urugero rwiza. Avuga ko yarangije ayisumbuye yumva ubuzima ari ubwo ngubwo ari nabwo yafashe umwanzuro wo kujya kwiha Imana.

Christine yavuze ko mu mwaka wa 2016 aribwo yatangiye formation cyangwa se imyiteguro y kujya mu kibikira, umwaka wa mbere awukorera muri Rwamagana mu gihe indi itatu yayikoreye Kicukiro. Nyuma ya formation yaje kwinjira muri communaute y’ababikira mu mwaka wa 2019. Ubwo bamubazaga uko yabyakiriye ubwo Christine yamubwiraga ko agiye mu kibikira, Fabrice yagize ati” narabyakiriye niha umutuzo, mubwira ko buriya niba koko Imana ishaka ko tuzakomeza igihe kizagera tukongera tugahura”.

Fabrice yavuze ko mu mwaka wa 2019 ubwo yabonaga Christine agarutse muri Rwamagana nubwo yari umubikira, byaramushimishije cyane, ati” mubona agarutse narishimye cyane, kuburyo nashimiye Imana mvuga ko ibindi izabikora”. Christine we yagize ati” njye ngaruka ino nkabona Fabrice, numvaga byararangiye ibyacu nta hantu tuzongera guhurira kubera ko nabaye umubikira, gusa ahubwo aho niho byongeye gutangira bushya ari naho abantu bahera bavuga ko njye na Fabrice tumenyanye ubu vuba”.

Fabrice yakomeje avuga ko nyuma yo kubona Christine nyuma yo kuba umubikira, yatangiye kongera kumutekereza nyuma y’amezi atatu, atekereza ko ari Imana yamuvugiragamo, ndetse kuri Christine we nawe yavuze ko ubwo yamaraga kuba umubikira akabona Fabrice nanone, yatangiye kumva ibyo kwiha Imana ari kubivamo. Ku bijyanye no kuvugwa ko Fabrice yaba ariwe wagushije Christine, yagize ati” ntago navuga ko ariwe wangushije, kubera ko kugira ngo bibe nanjye nabigizemo uruhare”.

Kubyavuzwe ko Fabrice yari umushumba kuri paruwasi, yabihakanye avuga ko Atari umushumba, ahubwo yakoragayo rimwe na rimwe ibijyanye no kwahira ubwatsi, aho umugore we Christine yamwunganiye avuga ati” ntago yari umushumba, wenda yakoraga ibijyanye no kwahira ubwatsi rimwe na rimwe, ariko ntago byari ibya buri gihe”. Aba bombi bavuze ko ukuntu bahuragamo batabaga babiteganije, rimwe bagahura bavuye mu misa, nahandi akaba ariho bahera baganira, gusa kuri paruwasi ubwo bamaraga kumenya ko bakundana bombi nibwo Fabrice bamwirukanye.

Christine avuga ko byamutunguye igihe Fabrice yamubwiraga ko amukunda, gusa ubushuti bari bafitanye bwo bwari bubanyuze bombi, kuburyo ngo Christine yafashe umwanya wo kujya gusenga ngo abaze Imana niba ari inzira nyazo, abwira Fabrice ko azamusubiza. Christine akomeza avuga ko muri iyo minsi yakomezaga kureba no kwitegereza ibikorwa bya Fabrice akanyurwa, nyuma y’amezi 6 aba aribwo amuha igisubizo.

Ngo ubwo bahuriye kuri paruwasi bombi bavuye mu misa, gusa ng Christine we yari yaramaze gufata umwanzuro ko azamwemerera nibwo yahise amusubiza ko amukunda, birangiye Fabrice arataha na Christine ataha mu kibikira. Fabrice avuga ko nyuma yo kumwemerera ko bakundana yahise atangira kubaka, inzu yamutwaye amafranga asaga ibihumbi 600, gusa byose yakoraga yumvaga ahazaza hose ahateganyiriza Christine.

Bakomeje bavuga ko mu mwaka wa 2019 aribwo bafashe umwanzuro wo kubana, gusa Christine yandikiye ababikira ko ashaka gusezera, nyuma y’igihe gito banze kumusubiza ahita avamo arigendera. Aba bombi bavuga ko nubwo habayeho ibicantege byinshi, ariko ntago babuze abaturage n’abaturanyi babatera inkunga bababwira ko inzira barimo aribyo kandi babashyigikiye, nubwo batabuze kubwira Christine ko yahemukiye Imana ndetse ibyo azabona bizamugaruka.

Fabrica na Christine babanye mu kwezi kwa 11 umwaka wa 2021. Fabrice yasoje avuga ko ibyabaye bitazaba ibicantege ku bakobwa bose bashaka kwiha Imana, bityo uwashatse kwiha Imana bitagomba kumuca intege ngo yumve ko atazabishobora. Christine yavuze ko amahitamo y’umuntu ari amahitamo ye bwite, kuko mu mahitamo y’umuntu n’Imana akenshi ikunda kugushyigikira, bityo ubuzima babayemo none byanga byakunda Imana irabashyigikiye. Bavuze ko nubwo batarasezerana ariko biri mu nzira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa APR yasezeranye n’umukunzi we mu mategeko (Amafoto)

Umugabo yanze kwishyura ibitaro kubera umwana yabyaye