in

Wa mu motari wa Nyakabanda abajura baherutse gukura amenyo 6, bagarutse bamwiba na moto

Wa mu motari wa Nyakabanda abajura baherutse gukura amenyo atandatu, bagarutse bamwiba na moto

Nshimyumuremyi Bienvenue  uherutse gukurwa amenyo 6 n’abagizi ba nabi ararira ayo kwarika nyuma yuko na moto ye bayitwaye.

Uyu musore akeka ko abamukuye amenyo aribo bamutwariye na moto, yagize ati ” umusore yarambwiye ngo mutware tujye Kabeza, tugezeyo yavuye kuri moto ajya kuvugira kuri telefone, ajya no kugura itabi, avuyeyo turongera dusubira mu Nyakabanda, ubwo nibwo yavuye kuri moto agiye kunyishyura arambwira ngo inze nsuhuze inshuti ye, ngarutse nsanga moto barayitwaye”.

Uyu musore akomeza avuga ko ababazwa no kubona abamukuye amenyo bakomeza kwidedembya aho hanze bakaba batarashyikirijwe ubutabera, ndetse abamukuye amenyo baramubwira ngo nakomeza kubagendaho n’asigayemo bazayakura.

Ubuyobozi bwo mu gace atuyemo  bumugira inama yo kwimuka muri ako gace akagenda.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Aho kuvumba habonetse ku bwinshi! Nyampinga w’u Rwanda 2012 Aurore Kayibanda imyiteguro y’ubukwe irarimbanyije

Willy Essomba Onana ari mu gahinda gakomeye kubera ibyo bakorewe mu kanya gashize