Vinicius Jr yasubije mu mujinya abamwise inkende

Nyuma y’umukino Atletico Madrid yatsinzwemo Real Madrid, abafana benshi ba Atletico bagaragaye hanze ya sitade bari gutuka Vinicius Junior ngo ni inkende.

Yaguze ati” Igihe cyose ibara ry’uruhu rifite akamaro kuruta ubwiza bw’amaso, hazakomeza kuba intambara. Iyi nteruro nayiyanditseho kandi ndayigendana mu mutwe.

Vinicius Jr yari yabanje kwihanangirizwa mbere y’uko umukino uba ko naramuka yongeye kubyinira abafana ba adversaire aza kubizira bituma bamwita inkende.

Vinicius Jr kuri ubu ni umwe mu bakinnyi Real Madrid iri kugenderaho akaba amaze kuyitsindira ibitego 4 mu mikino ya shampiyona uyu mwaka w’imikino.