in

Videwo ya Miss Muyango na Kimenyi Yves bahana bizu ikomeje guca ibintu

Urukundo ni rwose kuri Miss Muyango na Kimenyi Yves wizihiza isabukuru y’amavuko, ndetse nyuma y’imyaka ine bamaranye, urukundo rwabo rukomeza gushibuka umunsi ku munsi.

Uwase Muyango Claudine abinyujije kuri konti ye ya Instagram, yatakagije umugabo we amubwira amagambo ateye ubwuzu, amwereka ko amukunda ndetse ko anyuzwe n’umunsi we w’amavuko.

Mu magambo yifashishije yifuriza umukunzi we Kimenyi Yves isabukuru y’amavuko, yavuze ko kimenyi Yves ari isi ye ya kabiri, amushimira no kuba yaramubereye buri kimwe cyose yashakaga muri iyi si.

Miss Muyango yamushimiye ku kuba yaraje mu buzima bwe, agira ati “Warakoze kuza mu buzima bwanjye Ndagukunda cyane ntago wabyumva.’’

Uyu mukobwa mu mitoma itagira uko isa, yakomeje abwira umukunzi we ko ubu buzima bumeze nka Paradizo bari kumwe ndetse n’imfura yabo y’umuhungu, amubwira ko imyaka ine bamaranye yishimiye buri kimwe.’’

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imana isubiriza igihe burya umusitari wanyu mukunda yakoze n’ubuzunguzayi kugirango aramuke

Safi Madiba agarutse mu yindi sura ubu agiye guhangana na Judithe wahoze ari umugore we