in

Videwo; Umugore warakaye yakubise mudasobwa umugabo ukora ku kibuga cy’indege yisanga yangije miliyoni 10

Umugore utaramenyekana yafashwe kuri videwo atera mudasobwa umukozi w’ibiro by’indege ku kibuga cy’indege cya Miami.

Ibi byabaye ku wa kabiri, tariki ya 20 Ukuboza, nyuma gato yuko uyu mugore avuye gutuka abakozi ba American Airlines hagati y’irembo ryari ryuzuye abantu bari kureba ukuntu uyu mugore atuka abo bakozi.

Nyuma yo kuva aho, uyu mugore yahise ajya gusagarira umukozi wa America Airlines aho yamukubise mudasobwa.

Bivugwa ko uyu mugore yangije amadorari agera ku 10,000 $ (arenga miliyoni 10 z’amanyarwanda) kandi bivugwa ko umukozi w’irembo yakomeretse ku rutugu.

Uyu mugore yaje gutabwa muri yombi akurikiranyweho imyitwarire idahwitse n’ubugizi bwa nabi.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo; Umugabo yafotowe ari kwiba umwana Yesu wari wavukiye abo mu gace ka Fort Worth

Ruhango: rurageretse hagati y’abagabo n’abagore bapfa inkari