Uwahoze ari umunyamakuru wa NTV, Robin Kisti, yagaragaye mu mashusho asohorwa ku ngufu n’abapolisi mu rugo rwe, nyuma yo gukekwaho gutunga ibiyobyabwenge.
Umukobwa ukora itangazamakuru, Robin Kisti, yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gukekwaho kuba afite ibiyobyabwenge mu rugo rwe.
Hari video iri kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga igaragaza uburyo Kisti yakuwe ku ngufu mu nzu ye n’abapolisi, yambaye ikanzu itukura imufashe cyane, agaragaza isura yuje ubwoba n’igitangaza.

Nubwo yagerageje kwirwanaho no kwanga gusohoka, abapolisi bamukuyemo bamunyuza ku irembo risa n’iry’umukara, bamushyira mu modoka y’umweru yo mu bwoko bwa Noah yari itegereje inyuma.
Undi mupolisi yagaragaye akurikiye bagenzi be yikoreye ibase bikekwa ko yarimo ibiyobyabwenge byafashwe mu rugo rwa Kisti.
Robin Kisti, wamamaye cyane ubwo yari umushyushyarugamba wa Login kuri televiziyo ya NTV, amaze igihe ahura n’ibibazo byihariye no mu mwuga we kuva yagaruka muri Uganda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nubwo yigeze kumenyekana cyane ku mateleviziyo yo muri Uganda, imyaka ye ya vuba yaranzwe n’imbogamizi zitandukanye mu buzima bwe.