Mu bahanzi bagiye batandukanye bakoze amateka bakizamuka hari uwakomeje kwiganza mu matwi y’abantu mu minsi yashize bitewe n’indirimbo yashyize hanze igakora amateka akomeye.
Umuhanzi urimo gucungwa na Junior Giti, ariwe Chris Eazy, yasohoye indirimbo Inana mu minsi mike itarengeje ibyumweru bibiri yari imaze kuzuza abantu Miliyoni bayirebye ku rubuga rwa YouTube.
Mu mashusho menshi yagiye ashyirwa hanze n’abantu bagiye batandukanye bifashe baririmba iyi ndirimbo, hari umwana wayitaramiyemo abantu karahava.
Abantu bari bari aho yataramiye bari benshi ku buryo butangaje ukurikije n’umuntu wari uri kuyiririmba kuko yari ari mu kigero cy’imyaka 6 cyangwa se irindwi.
Iyi video ikaba yagiye hanze bikozwe na Junior Giti umwe mu basobanuzi bakomeye mu Rwanda akaba anareberera inyungu z’uyu muhanzi.