Uyu mugabo witwa Bill Hwang ni we wanditse amateka mu bijyanye n’imari nk’umwe mu bantu bahombye amafaranga menshi kandi mu gihe gito aho yahombye miliyari 20 zose mu minsi ibiri gusa.
Uyu Hwang mu mwaka wa 2013 yafashe miliyoni 200 yari asigaranye ubwo ikigo cye cyahombaga kigafunga imiryango maze ayashora mu kimeze nk’urusimbi mu kugura imigabane. Ubusanzwe abakire benshi ku isi usanga babarirwa za miliyari nyinshi ariko ugasanga ziri mu bikorwa binyuranye ndetse n’ibicuruza, nyamara uyu hwang we yari akaze kuko izi miliyari 20 z’amadorali yari azifite mu ntoki. Gusa aya mu minsi ibiri yose yaragiye arayabura burundu.
Ese byamugendekeye bite?
Ubundi byose byatangiye mu mpera z’ukwezi kwa gatatu, ubwo sosiyete y’uyu mugabo yitwa Archegos Capital Management yahuraga n’igihombo gikomeye cyane, guhomba kw’iki bivugwa ko aricyo gihombo cya mbere gikomeye cyabayeho mu mateka. Bivugwa ko mu mateka y’ibijyanye n’imari ku isi ntamuntu n’umwe ku isi wigeze ahomba amafaranga menshi mu gihe gito nk’uyu mugabo.
Bivugwa ko ubukire bw’uyu mugabo bwazamutse kugeza aho yari asigaye abarirwa miliyari 30 z’amadorali, ibi nabyo n’ibintu bidasanzwe ku muntu nk’uyu n’ubundi wigeze kuyobora ikigo gikomeye cy’imari kikaza guhomba mu myaka ya 2000, gusa iki cyo nticyari icye. Uyu mugabo ubusanzwe ntiyari azwi cyane mu banyemari ku isi, bitewe n’uko se yigeze kuba pasiteri, uyu Hwang nawe yari azwi m’urusengero cyane ndetse n’abandi bagiye bakorana. Uyu yamenyekanye mu gihe gito mubigendanye n’ubucuruzi kandi azamuka mubintu byatunguye benshi kuko ntawigeze amenya aho aturutse nkuko abandi bakire bazamuka m’uburyo buzwi.
Ibi ni ukubera ko Hwang yagiye ahanini akura inyungu nyinshi mu bigo bitamwanditseho aho wasangaga afite ikigo ariko kiri mu maboko y’abandi bantu kandi inyungu zigira mu maboko ye, ibi rero byatumye izina rye ritazamuka cyane k’uruhando mpuzamahanga ndetse ntihagire n’umuntu umenya ubutunzi bwe uko buhagaze. Ibyo rero byaje gukomera kuwa 26/03/2021 ubwo abashoramari batandukanye ku isi babonaga umuntu wabetinze ku isoko ry’imari n’imigabane afite ishoramari rikabakaba miliyari 100 mu izina ry’ikigo archegos.
Gusa hejuru hariho izina Bill Hwang arinacyo cyatumye bose bibaza Bill Hwang ni muntu ki kuriyi si. Nuko mu gihe abandi bakoreshaga amafaranga y’inguzanyo we yari ari gukoresha amafaranga ya cash mu kugura. Byaje kurangira rero bimupfanye byose ndetse n’ishoramari yari arimo ryose rirahomba kugeza ubwo miliyari 20 zagiye mu minsi ibiri gusa ndetse business ze zigahomba mu gihe kitarenze iminsi 15.