Yitwa Nshuti Divine Muheto akaba ariwe mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda muri uyu mwaka wa 2022. Ni benshi bagiye bahamya ko uyu mukobwa ari umwe muri beza cyane mu begukanye ikamba rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye.
Bijya gutangira, Miss Mutesi Jolly wari umwe mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022 yaravuze ati « Muheto uri mwiza! ». Aya magambo yayavuze ubwo Miss Muheto yari ageze imbere y’akanama nkemurampaka hari mu majonjora y’irushanwa rya Miss Rwanda 2022. Kuva iki gihe, amaso y’abakurikiraniea hafi imyidagaduro n’abanyarwanda bose muri rusange batangiye gukurikira Miss Muheto haba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bikorwa bitandukanye Miss Muheto yahuriragamo n’abandi bakobwa bagenzi be bari bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022 kugeza ubwo Muheto yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 mu mpera za Werurwe muri uyu mwaka wa 2022.
Twifuje kubereka amwe mu mafoto mushobora kuba mutarabonye agaragaza ubwiza bwa Miss Muheto.
Ayo twabahitiyemo ni aya akurikira: