in ,

Uyu mushoferi ntasanzwe! Reba impano aha abagenzi b’abagore ndetse n’abana

Ubu, umushoferi wa tagisi wo muri Kenya Pascal Koga Mulumba yahinduye uko akazi ko gutwara abagenzi kakorwaga aho atanga ihumure, n’umutekano kubakiriya be.

Uyu mugabo ashyira mumodoka ye diapers, ibisokozo, indorerwamo, amavuta yo kwisiga, ibitambaro by’isuku, Sanitizers… byose kandi k’ubuntu ”.

Kumodoka ye, Pascal afite icyapa cyanditse ngo ‘Tora icyo wumva ushaka cyose’.

Yagize ati “Umugore ufite umwana ni umuntu unyura muri byinshi. Biroroshye ko bibagirwa, ndahari kugira ngo iyo bibagiwe batagomba guhangayika. ”

Pascal yasobanuye impamvu yahisemo kubika ibicuruzwa by’ingenzi mu modoka ye. “Abantu rimwe na rimwe bakenera ibintu muburyo bwihutirwa, kandi bishobora gutera isoni gusaba umushoferi guhagarara kugirango ubashe kugura ibintu bya ngombwa. Aho kunyura muri ibyo bibazo, natekereje gushyira mumodoka ibyo bintu kugira ngo mbafashe”.

Pascal ntahangayikishijwe n’umunuko w’umwanda w’abana mugihe hahinduriwe ibyo bambaye mu modoka ye, ahubwo afite ibihumuza imodoka ye kugirango abandi bagenzi binjire mu modoka ihumura neza.

Uyu mushoferi kandi yanatekereje kubakiriya be b’abagabo. Ibicuruzwa nka bombo, ibyo guhekenya (chewing gums) na masike (face masks) birahari kubana, abagabo n’abagore kandi kubuntu.

Yagize ati “Nizera ko ubona iyo utanze. mumujyi hari tagisi nyinshi. Inzira imwe yonyine nshobora gutuma uru rugendo rutazibagirana ni ugutanga ibintu nk’ibi.”

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melodie yaba yakoze ubukwe mu ibanga? (Video)

Nakumiro!! Umugore yishe nyirarume bapfuye inkoko