Ku itariki 8 Werurwe 2014 nibwo Indege ya Malaysia Airlines Flight 370 yarimo yerekeza Beijing ivuye Kuala Lumpur yaburiwe irengero irimo abantu bagera kuri 239 barimo abagenzi n’abakozi bayo.
Iyi ndege yarashakishijwe guhera icyo gihe ngo harebwe niba hari uwatabarwa ariko arabura kugera mu mwaka wa 2017 ubwo gushakisha ibisigazwa byayo byahagarikwaga burundu ntakivuyemo , n’uyu munsi ibura ry’iyi ndege rikaba rikiri urujijo imyaka ibaye 9 yose .
Ikinyamakuru The Guardian dukesha iy’inkuru kivuga ko iyi ndege yarimo abantu benshi biganjemo abo mu gihugu cy’Ubushinwa , 38 bo mu gihugu cya Malaysia, ,abo mu gihugu cya Indonesia , Australia, Ubuhinde , Ubufaransa , Leta Zunze Ubumwe za America , Canada , New Zealand , Netherlands na Taiwan.