in

Uyu mukinnyi wa filime amaze gukora ubukwe inshuro 5 zose|Kuri ubu yashyingiranwe n’umukobwa arusha imyaka 30.

Uyu mukinnyi wa filime yaciye agahigo ko gushyingiranwa n’umugore wa 5 ,nyuma y’uko abandi bagiye batandukana.Gusa kuri iyi nshuro yarushinganye n’umukobwa arusha imyaka 30 yose.

Uyu mugabo witwa Nicolas Cage wamenyekanye mu gukina filime ni umunya- America . Afite agahigo ko kwegukana igihembo cya Oscar kiri mu bikomeye mu ruganda rwa sinema ku Isi. Ikinyamakuru MailOnline cyanditse ko Nicolas Cage w’imyaka 56 ari mu bihe bya buki kuko yakoze ubukwe tariki 12 Gashyantare 2021 n’umukobwa witwa Riko Shibata. Uyu mukobwa w’ikimero, umuhungu w’imfura w’uyu mugabo barushinganye amurusha imyaka 4. Ubukwe bwabo bwabereye Las Vegas mu mujyi wa Nevada.

Aba bombi batangiye umushinga wo gutekereza gusezerana tariki 10 Mutarama ubwo iyi nkumi yari yagize isabukuru y’imyaka 26. Urukundo rwabo mu buryo bweruye Nicolas Cage yarushyize ku mugaragaro ubwo yari ari mu kiganiro kuri radio muri Kanama umwaka ushize.

Icyo gihe yagize ati ”Yavuye muri New York nanjye nsubira Kyoto mu Buyapani, ariko ndashaka gusubira Nevada kandi hashize amezi 6 mubonye. Turishima iyo turi kumwe kandi mba numva nishimiye kugumana nawe rero byarangiye mubwiye nti ndashaka ko tubana kandi yarabinyemereye. Namuguriye impeta y’umukara ya zahabu. Ibara akunda ni umukara, kandi yashakaga iya zahabu y’umukara. Niyo namuhaye”.

Ubukwe bwa Nicholas n’umukunzi we

Ubu bukwe bwabo bwabaye agatangaza kuko bwatwaye agera ku $29,990 ni ukuvuga agera kuri miliyoni hafi 29 z’amanyarwanda. Cage akoze ubu bukwe nyuma y’imyaka 4 akoze ubundi n’umugore witwa Erika Koike baje gutandukana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibyoroshye: Umutekamutwe yiyise King James yambura inkumi akayabo ayibeshya urukundo.

Umwarimu yamaze imyaka itanu yose ahembwa kandi yarapfuye.