in

Uwigeze kwitabira Miss Rwanda inshuro ebyiri ariko bikanga ubu yambitswe Impeta

Uwitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda inshuro ebyiri zose Umwaliwase Cloudette ariko ntabashe kugira ikamba iryo ariryo ryose yegukana, yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga.

Ku wa 2 Ugushyingo 2022 nibwo uyu mukobwa yizihizaga isabukuru y’amavuko, mu mashusho yagiye hanze kuri uyu munsi, Umwaliwase wari umaze kwambara impeta agaragara ahoberana n’umusore bitegura kurushinga.

Ibirori byo kumwambika impeta ntabwo byitabiriwe na benshi mu nshuti ze cyane ko byagizwe ibanga rikomeye ndetse ni ibintu bigoye kuba wabona amakuru y’umukunzi w’uyu mukobwa.

Benshi mu nshuti za Umwaliwase biganjemo abo bahuriye mu irushanwa, ku mbuga nkoranyambaga bagiye bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya atangiye ruganisha ku kurushinga.

Umwaliwase ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2020 ahagarariye Intara y’Amajyepfo icyakora uyu mukobwa ntiyabasha kugira ikamba yegukana.

Uyu mukobwa utari wanyuzwe no kutitwara neza mu irushanwa rya Miss Rwanda yongeye kujurira mu 2021, yitabira ahagarariye Umujyi wa Kigali nabwo aza gutaha amaramasa.

Nyuma yo gushoberwa n’ibya Miss Rwanda, Umwaliwase yinjiye mu bushabitsi ubu akaba ari umucuruzi w’imyenda inyuranye mu Mujyi wa Kigali.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye akayabo umutoza wa Rayon Sports yahawe kugira ngo yemere kwerekeza muri Gasogi United

Ibibaye kuri Instagram ya wa muraperi ukomeye uherutse kwitaba Imana ntibisanzwe