Inkuru ibabaje ndetse iteye kwibaza byinshi ni iyo umusore wigaga muri kaminuza yishwe n’intimburo nyuma yo kureka urungano rwe akadukira umukecuru w’imyaka 100 akamusambanya.
Umusore witwa Pius Mwireri wo mu mudugudu wa Karundori mu gace ka Runyenjes, mu Ntara ya Embu, muri Kenya yakubiswe kugeza ashizemo umwuka azira gusambanya w’imyaka 100 bari baturanye.
Polisi ya Kenya yatangaje ko Pius wigaga muri kaminuza yavuye amaraso kugeza apfuye nyuma yo gukubitwa bikomeye n’agatsiko k’abantu bamushinjaga gusambanya ku ngufu umukecuru, bikamuviramo gupfa.
Amakuru avuga ko Kuwa Kabiri w’iki Cyumweru, Mwireri yinjiye mu nzu y’uyu mukecuru asinziriye, amwiba umugono aramusambanya, kugeza ubwo undi amaze gukanguka neza avuza induru, atabaje abaturanyi be bahita bahuka Mwireri batangira kumukubita.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu gace ka Karundori bahamagaye Polisi ngo uze gutabara Mwireri wakubitwaga, ariko abashinzwe umutekano bahageze bakererewe, ntibabasha gukiza ubuzima bw’uyu musore.
Polisi yavuze ko kwihanira atari byiz ko uyu musore yari akwiye kugezwa imbere y’inkiko aho gukubitwa kugeza apfuye.