Urubanza rwa Ishimwe Thierry wamamaye mu kubyina nka Titi Brown rumaze gusubikwa inshuro nyinshi zigera kuri 5, buri gihe ngo hagamijwe gushaka ibimenyetso bimushinja ku cyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.
Hakomeje gusabwa ko hakorwa ikizamini cya DNA kugira ngo hamenyekane se w’umwana kugira ngo byemezwe burundu ko Titi Brown ariwe wateye inda.
Raporo yo muri raboratwari y’igihugu ipima ibimenyetso bya gihanga “Rwanda Forensic Laboratory” yo kuwa 19 Gicurasi 2023, nkuko ibigaragaza mu mwanzuro wayo, yemeje ibi bikurikira.
1. Uturemangingo twa (DNA) twa Titi Brown ntaho duhuriye n’uturemangingo tw’umwana.
2. Uturemangingo tw’umwana duhuye n’uturemangingo twa mama we.
Raporo ikomeza igira iti “Ibimenyetso by’umwana na nyina birabitswe ngo bizakoreshwe mu gihe haba hakenewe irindi suzuma ku tundi turemangingo.
Muri make iby’uko Titi Brown yaba ariwe wateye inda, cyatawe agaciro, ahubwo hagakwiye gushaka uwateye inda kuko niwe wagakwiye kubifungirwa.
Gusa ariko hakomeje kwibazwa impamvu ibisubizo by’uko Titi Brown atariwe wateye inda byabonetse tariki 19 Gicurasi 2023 gusa akaba akiri muri gereza. Bikaba bikekwa ko hari umuntu ubyihishe inyuma.