in

Uwari wambariye umusore mu bukwe yarongoye umugeni nyuma yo kumwereka urukundo yamukunze

Umugore yatse gatanya ku nyuma y”ubukwe bwe maze arongorwa n’umusore wari warambariye umugabo we nyuma yo gutangaza ko amukunda bidasanzwe mu ijambo rye ry’ishimwe yavugiye mu bukwe bwe.

Desiree White, ufite imyaka 32, ukomoka muri Illinois, muri Chicago n’uwahoze ari umugabo we bashyingiranwe uwitwa Bryant White, yari yatashye ubukwe bwabo.Desiree yari inshuti na Bryant kuva amashuri yisumbuye kandi bivugwa ko urukundo rwabo rwari ruryoshye.

Ariko, ku munsi w’ubukwe bwa Desiree, mugihe yatangaga ijambo ry’umwe mu batashye ubukwe, Bryant yatangaje imbere yabashakanye nabatumirwa ko “yamukunze bitagira urugero”.

Bryant kandi mu ijambo rye yavuze ko yari azi ko “agomba kuba uwe” kuva yahura na we, mu gihe inshuti ye magara n’umugabo we mushya bicaye iruhande rwe.Desiree yirengagije ibyo Bryant yavugaga maze ubukwe bwe burakomeza.Ariko, nyuma yumwaka umwe gusa yatandukanye numugabo we. Bryant aramusoma amuhumuriza amubwira ibyiyumvo bimufitiye birangira barushinganye babana nk’umugabo n’umugore.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uretse gushaka kugura Twitter, Elon Musk yaguze umuntu

Live match: REG vs FAP #theBAL #REGBBC #FAPBBC #REGHejuru