Umukecuru wari utunzwe no gusabiriza ku muhanda yahindutse umuherwe mu gihe gito ubwo yafotorwa arimo kubyinana n’umusore maze abantu bakamugirira amarangamutima .
Mu mashusho yo kumbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mukecuru wo mu gihugu cya Nigeria yasazwe n’ibyishimo nyuma yo guhindurirwa ubuzima .Amakuru avuga ko uyu mukecuru yari atunzwe no gutegereza umuhisi numugenzi akamuha icyo kurya.Gusa umunsi umwe yabonye umusore aramusaba gusa uyu musore amaze kumuha amafaranga bifotoranyije babyina.Aya mashusho yabo ubwo yageraga kuri interineti abantu bahise bayishimira ndetse batangira kumuteranyiriza inkunga yaje kugera mu mafaranga arenga miliyoni 1 tuyashyize mu manyarwanda yo kugirango abashe kwikura mu bukene.Mu byishimo byinshi uyu mukecuru yagaragaye yishimiye igikorwa cyurukundo yagiriwe.