Chiffa Marty wahoze ari umukunzi wa nyakwigendera Yvan Buravan yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi nyuma y’ubutumwa yanyujije ku rubuga rwa instagram ye ,yajyanishije n’umunsi usa nkaho ariwo yakundaniyeho na nyakwigendera.
Mu butumwa bumara amasaha 24 yacishije ku rubuga rwa instagram Chiffa yabanje kugira ati:“Umunsi w’ibyishimo wacu 27/2” nyuma akurikizaho ubundi butumwa bwari bwiganjemo ibibazo yabazaga nyakwigendera Yvan Buravan .
Aha Chiffa yagize ati:” Ese ijuru ni ubuntu ,riranatuje nkuko babivuga ? niki ukora mu ijuru ? Ese iminsi yawe yuzuye urukundo n’urumuri? Ese haba umuziki? Ese habayo ubugeni n’ibyiza nyaburanga ? mbwira urishimye ? Ubu warushijeho kubaho ?”
Chiffa n’abanyarwanda muri rusange ntibasiba kugaragaza intimba batewe n’urupfu rwa nyakwigendera Yvan Buravan witabye Imana mu kwezi kwa munani azize uburwayi.