in ,

Uwahoze ari Nyampinga wa Uganda yarongowe n’umuherwe wo muri Afurika y’Epfo (amafoto)

Namutebi Sylvia wabaye Nyampinga wa Uganda mu mwaka wa 2011 yarushinganye n’umwe mu banyemari bakomeye muri Afurika y’Epfo mu birori byabaye kuwa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017.

Miss Namutebi na Ali Alibhai bari bamaze igihe kinini bari mu rukundo ndetse bari basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu babyaye batarasezerana. Iby’ubukwe bwabo byahishuwe n’uyu mugore abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Ali Alibhai warongoye Miss Namutebi, asanzwe ari umwe mu banyamafaranga bakomeye muri Afurika y’Epfo, ni we washinze ikompanyi ikomeye cyane ya Talent Africa.

Chimp Reports yatangaje ko ubukwe bw’aba bombi bwatashywe n’inshuti za hafi gusa kuko nta muntu wo hanze y’imiryango yabo wari wemerewe kugera aho ibirori byabereye.

Ali Alibhai na Miss Namutebi, basezeraniye ku nkombe z’Ikiyaga cya Victoria ahitwa Serena Golf Resort.

Miss Uganda Sylvia Namutebi yanditse kuri Facebook ko nyuma yo kurushingana na Aly Allibhai yiruhukije kuko ngo ‘mu myaka yose yari amaze yahoze yibaza ku mugabo bazarushingana uko azaba ameze none yagiriwe umugisha wo guhabwa Aly.

Yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye bya mbere mu buzima kurushingana n’uwo wahoze urota. Mu majoro yose y’imyaka yatambutse nahoraga ndota nibaza uwo tuzabana uko agomba kuzaba asa. Ni iby’agaciro gakomeye ko nawe wowe.”

Miss Uganda Sylvia Namutebi na Aly Allibhai barushinze mu gihe ahuze cyane kubera akazi gakomeye kompanyi ye yari ifite mu gutegura Coke Studio Africa ndetse ni nayo itegura iserukiramuco rya Nyege festival rizaba muri Nzeri 2017.

 

 

 

 

Miss Namutebi n’umugabo we basanzwe bafite umwana w’umuhungu

 

 

 

 

 

 

 

Source: inyarwanda.com

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jose Mourinho atangaje isi yose bitewe n’ibintu amaze gutangaza aka kanya(iyumvire)

Arsene Wenger ahaye inkuru nziza cyane ikipe ya Arsenal mu gihe habura iminsi mike ngo bakine na Chelsea