in

Uvugira abagore yahishuye impamvu zikomeye atahitamo kuba umugabo

Umuvugizi w’abagore bo muri Afurika yepfo uzwi ku izina rya Joli Inkomo yavuze ko adashaka kuba umugabo cyangwa gukora imirimo isanzwe ihabwa igitsina gabo.

Afatiye ku rubuga rwe rwa Twitter, uyu mudamu yavuze ko abagabo bafite inshingano nyinshi ku buryo sosiyete ibasaba kuzuza uko byagenda kose.

Joli yavuze uburyo abagabo bategerejweho gutanga, gukomera mumarangamutima, kwita ku bakunzi babo, kwitegura kubarinda kandi bagomba kugira amafaranga yo guhaza ibyo abandi bakeneye.Ibi byose ngo ntibyatuma yifuza kuba umugabo

Yanditse; ”Ntabwo nshishikajwe no kuba umugabo. Ugomba gukora cyane, gushingwa, gutunga umuryango wawe, guhora ufite imbaraga kandi ntugaragaze ko utagishoboye. Noneho ukundane kandi utange care. Ikimenyetso icyo ari cyo cyose cy’akaga ugomba kuba witeguye kurwana kugirango urinde umugore wawe. Kandi buri gihe ugire amafaranga ”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho ateye ubwuzu y’abana ba Yannick Mukunzi

Amakuru mashya kuri Prince Kid